Saturday, July 23, 2011

Dore inama 10 zagufasha kwirinda ingaruka ziterwa na telefone ngendanwa


 Uko iterambere rigenda rikataza mu bijyanye no gukoresha telefone, ndetse n’ikwirakwizwa ryazo  bishobora gutera impungenge  abantu , bitewe n’uko  imiterere yazo ishobora kugira ingaruka  ku buzima , urugero ,ishobora gutera kanseri , indwara yo mu bwonko(céphalées) cyangwa igatuma udatekereza neza (perte de mémoire) . bityo  izi nama 10 dukesha  urubuga “danger-sante.org”  zagufasha kwirinda ingaruka zituruka mu gukoresha telefone.
1.       Nukemerere abana bari munsi y’imyaka 12  gukoresha terefone ; keretse  mu gihe hari ikinti kihutirwa(urgence). Kuko ingingo z’umubiri wabo ziba zitarakomera bityo bikaba byaborohera kugerwaho n’ingaruka za telefone.
2.      Mu gihe uhamagara , kora ibishoboka byose maze ntiyegere umubiri niba byagushobokera wayishira ku ntera ya metero imwe. Iyo telefone yegereye umubiri  biba byoroshye kuwugiraho ingaruka kurusha uko yaba itakwegereye.
3.      Ugomba guhamagara umuntu ari mu ntera ya hejuru ya metero imwe . irinde guhamagara uri ahantu hahurirwa n’abantu benshi; urugero nko muri gare,  muri busi.
4.      Irinde kuyitwara ahantu ishobora guhurira n’umubiri wawe. Mu gihe ugiye kuryama , ntukayiraze ku mutwe wawe ; by’umwihariko abagore batwite.
5.      Mu gihe uyitwaye, jya ukora uko ushoboye igice cy’aho bakanda imibare(clavier)  kerekeze  ku mubiri wawe.
6.      Ni byiza kuganirira kuri telefone igihe gito , kuko  ingaruka zo kuyikoresha  igihe kinini ziriyongera bitewe  n’umwanya munini wo kuyiganiriraho. Niba uteganya kuganira igihe kinini, ushobora gukoresha telefone z’umugozi (fixe) kuko zikoresha ikoranabuhanga riciriritse (micro-ondes) bityo ingaruka zayo zikaba ari nke ugeranyije na telefone igendanwa.
7.       Mu gihe uhamagarwa cyangwa uhamagwa hindurunya imisaya. Mu gihe ahamagara ntuhite ushyira ku gutwi mu gihe uwo muvugana atarayifata.
8.     Irinde kuyikoresha mu gihe  reseau  ari nke. Nanone uri kwihuta cyane , cyangwa  uri  mu modoka , cyangwa muri gareyamoshi.
9.      Koresha cyane uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi(SMS); kuko birinda telefone guhura n’umubiri wawe.
10.  Niba bigushobokera , reba icyuma gipima uburyo ikugira ingaruka (Débit d’Absorption Spécifique)

Emile NIYONZIMA

No comments:

Post a Comment